You Are Here: Home » Audio » Umurambo wa Turatsinze Theogene wiciwe muri Mozambike uzashyingurwa Mu Rwanda

Umurambo wa Turatsinze Theogene wiciwe muri Mozambike uzashyingurwa Mu Rwanda

Umurambo w’umunyarwanda, Turatsinze Theogene wahitanwe n’abagizi ba nabi bamushimuse bamukuye iwe ku wa 12 Ukwakira mu mujyi wa , wagejejwe mu Rwanda ku wa 23 Ukwakira.

Umurambo wa Turatsinze wakiriwe ku kibuga cy’indege i Kanombe ahagana saa kumi n’igice z’igicamunsi, umurambo ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Imihango yo gushyingura Turatsinze itenganyijwe ko izaba ku wa Kane tariki ya25 Ukwakira 2012. Misa yo kumusezeraho izabera kuri Regina Pacis i Remera, ajyanwe gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Turatsinze Theogene yari umucuruzi muri Mozambike akaba n’Umuyobozi wungirije w’Inama y’ubutegetsi ya Kaminuza Gatolika yigenga y’iMaputo.

Turatsinze kandi Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo itangaza ko yafashaga cyane Diaspora y’Abanyarwanda baba muri Mozambike kandi akagira uruhare rukomeye mu gutegura inama zahuzaga Abanyarwanda baba muri icyo gihugu, ku buryo ngo yari intangarugero mu banyarwanda bakiri bato bashoboye kwinjira mu ishoramari.

Kugeza ubu abahitanye Turatsinze ntibari bamenyekana, Polisi yo muri Mozambike ikomeje iperereza.

Turatsinze Theogene yabaye umuyobozi mukuru wa Banki y’u Rwanda y’Iterambere (BRD), akaba yari azwiho gukunda siporo dore ko ubwo ikipe ya Volleyball y’u Rwanda yari i Maputo, yayakiriye iwe ndetse yari no mu baherekeje Amavubi U-17 mu gikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique.

Uko umuhango wo kwakira umurambo wa Theogene wagenze mu mafoto

Senateri Makuza Bernard ari kwihanganisha umudamu wa Nyakwigendera ku kibuga cy’Indege

Umurambo wa Nyakwigendera Turatsinze Theogne ubwo wageraga ku kibuga cy’Indege i Kanombe

Abo mu muryango ndetse n’inshuti z’umuryango wa Turatsinze bari mu gahinda Kenshi

Umubyeyi wa Turatsize yatewe intege n’urupfu rw’umuhungu we

Source : igihe.com
Nsanzabera Jean Paul

About The Author

Number of Entries : 660

Leave a Comment

© 2014 Rwandastar.net, Theme By KAM Isaac

Scroll to top