You Are Here: Home » Audio » Umuhanzi Bahati Alphonse yifuza kuzaririmbana na King James

Umuhanzi Bahati Alphonse yifuza kuzaririmbana na King James

Bahati Alphone ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana akaba asengera mw’itorero ry’ADEPR ku Gisenyi akaba ari n’umwe mubahanzi bazanye Gospel mu Rwanda (kuririmba ibihangano bihimbaza Imana )ubwo batangiraga uwo murimo mu w’1995 nyuma ya Jenoside yakorwe abatutsi muri Mata 1994.Hashize iminsi mike umuhanzi Bahate ashyize hanze indirimbo ye nshya BIRASOHOYE yakoranye n’umuhanzi nka King James uzwiho kuba aririmba indirimba zisanzwe(Secular songs) .Iyo ndirimbo yakorewe mur’EasterAfrican sounds ikozwe na Producer Aron .

Ubwo twaganiraga na Bahati Alphonse,twifuje kumenya ikigendererwa cye mu gukorana indirimbo na King James tuziko adakijijwe,ndetse twifuza kumenya impamvu bayise Birasohoye,umva uko yadusubije mu magambo ye “Nakoranye indirimbo na King James bitewe n’ukuntu mu kunda,Bo,ubusanzwe n’inshuti yanjye pe,ndetse n’ikindi King James niwe wamenye mbere y’uko mumenya,ninawe waje ambaririza paka angezeho angezaho icyo cyifuzo cy’uko twakorana indirimbo.Namenye amateka ye nsanga ari umukristo kuko akunda Imana ndetse no mu ndirimbo ze anafitemo ishima Imana bitewe n’ukuntu ayikunda.King James aca bugufi,arubaha kandi agira ibitekerezo bya kigabo njye nasanze atandukanye n’abandi bahanzi ba secular.Indirimo yacu twayise Birasohoye,aha twavugagako amasezerano y’abemera Imana agiye gusohora ndetse twari tunafite icyizereko King James azegukana Primus Guma guma season two kuko byose ari Imana ibitanga kandi byari isezerano.”

Kuba Bahate ari inshuti ya hafi ya King James ,byatumye tumubaza icyo King James yakoraga ubwo yahise apfukama akubika umutwe akimara gutangarizwako ari we utsindiye Guma guma,yatubwiye ko ngo yarimo asenga ndetse ashimira Imana kuba imusubije, ngo gutsinda kwe yabikesheje Imana.Aba bahanzi bombi kandi baranateganya kongera bagakorana indirimbo izaba ikubiyemo gushimir’Imana kuba yarahaye King James kiriya gikombe.

Nkimara kubona ko Bahati Alphonse atsimbaraye kubyo yakoze byo gukorana indirimbo n’abahanzi basanzwe,namubajije uko itorero rye ryabyakira igihe bibaye ngombwa ko aririmbira mu rusengero indirimbo yakoranye na King James.dore igisubizo cye yaduhaye”Mfite inzozi zo kuzaririmbana na King James mu rusengero kandi abakristo bakwiye kuzirikana ko Yesu yaje azanywe no gushaka abazimiye ndetse abarwayi nibo bakenera umuvuzi. Dukwiye kwamaganira kure gukururwa kwa abahanzi bahimbaza Imana bavanwa mu murimo wabo ahubwo ngo birakwiye ko Gospel iba ariyo izana abahanzi bo hanze bityo bakaza mu nsengero aho kuba aritwe tuzivamo ”

Kubijyanye n’uko Bahati ashobora gutakaza abakunzi be yadusubije ko ahubwo baziyongera ngo kuko azakurura aba King James bakamuzaho ngo kandi bizabaviramo gukizwa.Gusa aha umuntu yakwibaza niba ADEPR dusanzwe tuziho kugira amategeko aremereye,niba azemerera uyu muhanzi kwisanzura muri iyi gahunda ye yiyemeje.Ese ku yandi matorero yo bizajya byakirwa bite?.Abakristo batandukanye twabashije kubona siko bose bashimishijwe niki gikorwa,gusa bamwe bemeza ko ari ikimenyetso cy’uko gospel irimo gutera imbere kuba abasitari nka King James,Kitoko,Masamba n’abandi bose bifuza gukora gospel.

About The Author

Number of Entries : 510

Leave a Comment

© 2014 Rwandastar.net, Theme By KAM Isaac

Scroll to top