You Are Here: Home » Audio » PASTOR MBUMA, KURI IKI CYUMWERU AZITABIRA IGITERANE KIZABERA KU KIMISAGARA

PASTOR MBUMA, KURI IKI CYUMWERU AZITABIRA IGITERANE KIZABERA KU KIMISAGARA

Nkuko twabitangarijwe na Christian Kajenere, urubyiruko rwa Evangelical Restoration Church, Paruwasi ya Kimisagara rwongeye gutegura icyumweru cyahariwe Guhimbaza no Kuramya kiba rimwe mu gihembwe cyikazaba guhera kuwa kabiri tariki 27/03/12 kugeza ku cyumweru tariki ya 1/04/2012 aho buri mugoroba cyizajya gitangira saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00/5pm).
Nkuko Kajenere yakomeje abidutangariza, bamwe mubatumiwe muricyi cyumweru harimo Pasiteri Athoms Mbuma n’umufasha we Nadege, abahanzi bombi baturuka mu gihugu cya Kongo Kinshasa (RDC), babarizwa muri rumwe mu masengero akomeye muricyo gihugu, itorero ryitwa “Centre Missionnaiore Philadelphie” rishumbwa na Pasiteri Roland Dalo we unaherutse ino mu Rwanda umwaka ushize wa 2011. Pasiteri Athoms Mbuma n’umufasha we Nadege babarizwa nanone mu intsinda ryitwa GAEL (Gloire a l’Eternel), izwi ku ndirimbo nyinshi nka Schilo, Adorons L’Eternel, Moninga, C’est encore possible, n’izindi nyinshi.
Nadege azwi cyane ku ndirimbo yitwa “Schilo” n’izindi nyinshi ziri ku mbuga za internet nka Youtube na enseignemoi.com aho aba atera ibitero bitandukanye iwji rye rikaba ryaramenyekanye cyane. Baje mu Rwanda ku butumire bwa Evangelical Restoration Church, Paruwasi ya Kimisagara mu cyumweru cyahariwe Guhimbaza no Kuramya kiba rimwe mu gihembwe. Kuwa gatandatu tariki 31/03/12 bazagirana ibihe bihagije kandi byiza n’urubyiruko, guhera saa kumi z’umugoroba (16hoo / 4pm).
Mugusoza ikiganiro gito twagiranye na Chhristian, akaba yatubwiyeko abantu bose batumiwe kandi kwinjira ari ubuntu. “Birakwiyeko twiga kuramya no guhimba Imana mu buzima bwacu bwa buri munsi, rimwe na rimwe tukajya tunabiha umwanya uhagije no mu masengero yacu, kuko abanyarwanda tubifiteho umwihariko” ayo ni amagambo ya Kajenere.

About The Author

Number of Entries : 120

Leave a Comment

© 2014 Rwandastar.net, Theme By KAM Isaac

Scroll to top