You Are Here: Home » Audio » Kamichi agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye byacitse

Kamichi agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye byacitse

Umuhanzi Kamichi wamneyekanye cyane hano mu Rwanda mu njyana ya Afro Beat cyane nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise KABIMYE ,mu mpera z’icyumweru ku wa gatanu tariki ya 25 z’uku kwezi nibwo yafashe amashusho y’indirimbo ye yise BYACITSE .

Mu kiganiro na kamichi yabwiye umunyamakuru wa Rwandastar.net wari witabiriye uko icyo gikorwa gikorwa ko iyo ndirimbo yayikoze ashaka kugaragaza uko imwe mu mihango ya kera abasokuru bacu yagenda . yakomeje atubwira ko ayo mashusho yiyo ndirimbo ari gukorwa na Director K Gilbert uzwi nka the Benjamins uzwi cyane mu gukora amashusho menshi ya bahanzi nyarwanda .

Mu Gusoza icyo kiganiro kamichi yamubwiye ko amashusho yiyo ndirimbo yamuhenze cyane nubwo atashatse kuvuga agaciro cg amafaranga byamutwaye kubera ko irimo abantu benshi kandi yakorewe ahantu hagoranye kandi hitaruye umugi cyane kubera ko aribyo yabonaga ko byatuma igaragara neza kandi byatuma abakunzi be bayikunda .

Rwandastar.net kandi yegereye umwe mu bantu bafashije Kamichi muri icyo gikorwa uwo akaba ari uwitwa Eric X Dirhor akaba ari umunyamakuru ku rubuga rwa Hillywoodstar.com agira icyo ayitangariza yagize ati “Kamichi ni umuhanzi w’umuhanga cyane kuko uburyo nabonye yateguye (Script ) ya BYACITSE bigaragara ko izaba indirimbo nziza kubera uko nabonye ikoze neza kandi ishimishije .

Dore uko byari byifashe mu mafoto

uyu Mukobwa uri kumwe na Kamichi niwe uzagaragara mu mashusho yabyacitse

kamichi iyo ari gukora amashusho y’indirimbo ze zose aba afite ubutwari bwo kereka abamufasha uko babigenz(repetition)

Aba basore bamaze kumenyakana cyane mu gucuranga cyane hano iwacu, aha biteguraga gucurangira Kamichi

uyu mwana ngo akunda Kamichi cyane niyo mpamvu yamuhaye impano yo kwifotozanye nawe

Aba basore bari kumwe na kamichi nibo bamufashije kugira ibintu bibe byiza cyane

Nsanzabera Jean Paul

About The Author

Number of Entries : 510

Leave a Comment

© 2014 Rwandastar.net, Theme By KAM Isaac

Scroll to top