You Are Here: Home » Audio » Kabuhariwe umukinnyi Lionel Messi yujuje imyaka 26

Kabuhariwe umukinnyi Lionel Messi yujuje imyaka 26

Lionel Messi umunya ARGENTINE ukinira ikipe ya FC Barcelone yo mu gihugu cya Espagne yabonye izuba tariki 24 Kamena 1987 i Rosario mu gihugu cya ARGENTINE avuka kuri Jorge na Cecilia.

1002423_688312621195652_201051439_n

N’ubwo Messi kuri ubu ari umukinnyi w’igihangange mu bwana bwe yahuye n’ibibazo by’imikurire ndetse umuryango we ntago byari biworoheye kubona amadorali yo kumuvuza,kimwe mu bishobora gutuma atava muri iyi kipe ya FC Barcelone ku myaka 13 iyi kipe yaramufashe iramwivuriza imukuye mu karushanywa k’abana,imushyira mu ishuri ryigisha umupira rya FC BARCELONE rizwi ku izina rya LA MASIA ibyo byatumye n’umuryango we wimukira mu gihugu cya Espagne.

Messi yakinnye umukino wa mbere mu ikipe nkuru ya Barcelone ku myaka 16 gusa,Messi yatangiye kwandika amateka tariki ya 1 gicurasi 2005 aho yabaye umukinnyi ukiri muto wabashije gutsinda igitego cyiza,ndetse muri uwo mwaka afasha ikipe y’igihugu ya Argentine gutwara igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20.

mes

Messi akaba agereranywa n’igihangange DIEGO MARADONA aho uyu MARADONA nawe yatangaje ko abona Messi bakina kimwe haba ku kaguru k’ibumoso uko areshya ndetse n’imikinire.

Messi ku myaka ye 26 afite amateka menshi cyane ayo ni amwe mu mateka ye twabahitiyemo kuri uyu munsi we w’amavuko,reka tumwifurize isabukuru nziza.

BARAKAGIRA Eugene @rwandastar

About The Author

Ilike music

Number of Entries : 39

Leave a Comment

© 2014 Rwandastar.net, Theme By KAM Isaac

Scroll to top