You Are Here: Home » Audio » Igiterane kidasanzwe cy’imbaraga z’Imana zikiza abarwayi kuri ULK

Igiterane kidasanzwe cy’imbaraga z’Imana zikiza abarwayi kuri ULK

Mu Rwanda ibikorwa by’iyobokamana bikomeje kwiyongera. Nyuma ya Rwanda Shima Imana, umuvugabutumwa Emmanuel Rudasingwa nawe yateguye igiterane kidasanzwe cy’imbaraga z’Imana zikiza abarwayi.

Poster igiterane ULK

Kuri tariki ya 7 kugeza ku tariki ya 8/09/2013 kuri ULK hazaba igiterane cyo gusengera abarwayi bose nkuko abari kubitegura harimo Muvunyi Sam ngo yewe na Sida izakira, abamugaye bakire, na za karande zose zikire.

Nkuko Emmanuel yabitangaje ngo mu iyerekwa yahawe n’Imana yamutegetse gukora icyo giterane akareka kwishora mu bucuruzi ahobwo agakomeza agakora umurimo w’Imana, cyane ategura igiterane cyo kuyiramya kandi asengera abarwayi bagakira. Ngo yemeye kumvira Imana nkuko Abraham nawe yemeye gutamba Isaka umwana umwe yari afite.

Uko Yesu yara ari kera n’uyu munsi niko ari niyo ntego y’icyo giterane. Iki giterane kizaba iminsi ibiri kikazajya gitangira buri saa munani. Emmanuel akaba yasoje ikiganiro gito twagiranye agira ati “Ni koko u Rwanda rufite Imana”.

Nsanzabera Jean Paul/Patrick Kanyamibwa
Rwandastar.net

About The Author

Number of Entries : 525

Leave a Comment

© 2014 Rwandastar.net, Theme By KAM Isaac

Scroll to top