You Are Here: Home » Audio » igiterane cyo gusoza iminsi 50 yo kwita ku batishoboye abana bafite ubumuga biga mu mashuri ya Gatagara yiswe “Ngeraho umpumurize” cyarasojwe

igiterane cyo gusoza iminsi 50 yo kwita ku batishoboye abana bafite ubumuga biga mu mashuri ya Gatagara yiswe “Ngeraho umpumurize” cyarasojwe

ku cyumweru tariki tarikio ya 13 z’ukwa mbere kuri petit stade i Remera habereye Igiterane cyo gusoza iminsi 50 yahariwe gufasha abana bamugaye biga i gataraga cyiswe Ngeraho Umpumuriza.

icyo giterane cyari cyitabiriwe n’abayobozi b’itorero ADEPR bose kuko Bureau Executif ya ADEPR yari ihari harimo, Umuvugizi wa ADEPR, umunyamabanga mukuru, uhagarariye umuyobozi w’ururembo ndetse n’abashumba b’amatorero anyuranye harimo n’umushumba w’itorero rya Rugarama (Semunyana) ari nawe Dirija Fondateur Wa Korali Gatsata. Muri uwo muhango kandi hari abayobozi b’igihugu nk’uwari uhagarariye MINALOC n’abandi bayobozi banyuranye b’igihugu.

Igitaramo cyizihijwe n’amakorali 5 harimo Korali Gatsata yari yateguye igiterane ku bufatanye na ADEPR Gatsata, Korali Salemu ya ADEPR Gatsata, Korali Abarinzi ya ADEPR Bibare, Korali Abahetsi ya ADEPR Remera hamwe na Korali Gahogo yari ivuye mu Rurembo rwa Gitarama.

Amwe mu magambo yahavugiye, harimo Umuvugizi wa ADEPR wavuzeko, ari igikorwa cyiza cyatekerejwe na Korali Gatsata ifatanije n’itorero ADEPR Gatsata anasaba andi makorali ndetse n’amatorero ya ADEPR gutera ikirenge mu cya Korali Gatsata kuko imirimo ari ryo vugabutumwa, anizeza ko agiye kuganira na Comite ayoboye bakemeza inkunga ADEPR izageneza kino gikorwa ko nabo batabura kugishyigikira kuko ari igikorwa cy’ivugabutumwa cg cy’urukundo.

Naho intumwa ya Minaloc ari na we muyobozi w’ikigo gishamikiye kuri MINALOC gishinzwe abafite ubumuga, yashimiye ADEPR gutekereza igikorwa nk’iki cy’urukundo kigakorwa kandi kigashyigikirwa. Umuyobozi wa Gatagara (Représentant Legal wa Gatagara), yavuze ko inkunga z’amahanga zigenda zigabanuka cyane ariko ko tugomba kwigira nk’abanyarwanda nk’uko umukuru wacu ahora abidutoza (Kwigira no kwihesha agaciro), yashimiye itorero ADEPR ndetse na Korali Gatsata kuba baratekereje gufasha abana bafite ubumuga anakangurira n’andi madini n’amatorero gutera ikirenge mu cya Korali Gatsata n’itorero ADEPR.

Nkuko twabitangarijwe na Minani Desire President wa Gatsata Choir yadutangarije ko kuva batangiye inkunga yose abantu bagiye bemera ingana na 2,000,000 Frw ariko abenshi ntabwo ariko bahita bishyura bakaba babakangurira kwishyura mbere ya taliki 20/3/2013.

Desire yadutangarije ko igisigaye ari ugusura abana bafite ubumuga biga HVP Gatagara Ya Nyanza no gushyikiriza inama y’ababyeyi inkunga izaba imaze kwegeranwa bikaba biteganijwe taliki ya 20/1/2013 saa tatu tukazaba tugezeyo tukaganira n’abana, guhera saa yine tukabaririmbira, tukishimana nabo kandi ubuzima burakomeza.

Nsanzabera Jean Paul/Kanyamibwa Patrick

About The Author

Number of Entries : 538

Leave a Comment

© 2014 Rwandastar.net, Theme By KAM Isaac

Scroll to top