You Are Here: Home » Audio » Happy people Summer Party ku nshuro yayo ya gatatu izabera muri Kigali City Tower

Happy people Summer Party ku nshuro yayo ya gatatu izabera muri Kigali City Tower

Happy people ni ikirori kimaze kwandika amateka mu mitwe y’abantu benshi batandukanye hano mu Rwanda ndetse n’i Burundi ,
Ahanini biterwa n’aba bitabiriye iki kirori ndetse n’imitegurire yabyo biba ari byiza cyane nta nuwa kwirengagiza kandi umuziki uba uhari ndetse n’inzobere ziba zabukereye zivuye I mahanga.

Happy People 2013

Ibi kandi bijyana no kuba bimaze kuba ikirori kimaze kwandika amateka kuko aricyo cyonyine kimaze kwambuka imbibi z’u rwanda kuko ubu cyamaze no kugera I Burundi ndetse hakaba hari kwigwaho ukuntu cyazabera n’ahandi haba muri Africa ndetse no hanze y’u Rwanda .

Happy people Summer Party ku nshuro yayo ya gatatu uyu mwaka noneho izabera muri Kigali City Tower inyubako ikomeye hano mu Rwanda , ikab atari n’ubwa mbere igiye kuhabera kuko yigeze no kuhabera rimwe .icyo gitaramo kizaba kuwa gatanu taliki ya 19Nyakanga 2013 , kuva ku isaha ya 10h z’ijoro kugeza bukeye

Nk’uko Aime Crispin NSENGIYUMVA yabitangarije rwandastar.net , hazaba hari aba Dj babiri aribo Dj Hassan uzaturuka Nairobi muri Kenya na Dj Kalim umaze kwandika amateka hano mu Rwanda ,

Happy People 2013-12

ibi kandi bizajyana no kuba hari ibishya byinshi kuko ku bufatanye na centery cinema hazaboneka byinshi kandi bitunguranye, nka Cinema ya Pacific Rim ikazaba ibi byose bzgakorwa aho kwinjira azaba ari amafaranga 5000 rwf gusa kugirango ubashe kwibyinira aho abakobwa beza n’abahaungu beza bose baba bahahuriye cyane cyane DISPORA .

Akaba yarangije asaba abanyarwanda kuzitabira icyo kirori cy’akataraboneka gusa abifuza ibindi bisobanuro byinshi mbahamagara umurongo wa Call Rwanda – call center 5000 bakabafasha

Nsanzabera Jean Paul

About The Author

Number of Entries : 660

Leave a Comment

© 2014 Rwandastar.net, Theme By KAM Isaac

Scroll to top