You Are Here: Home » Audio » Groove Awards Rwanda 2013 si amarushanwa ni uguhemba abitwaye neza

Groove Awards Rwanda 2013 si amarushanwa ni uguhemba abitwaye neza

Mu gihe mu Rwanda imyiteguro yo gutora abahanzi bitwaye neza muri uyu mwaka, ababikurikiranira hafi cyane cyane ku ruhande rw’abatora baratangaza nta mbogamizi zo gutora bagifite.

GA-RWANDA-PEP-2013-A5

Umuyobozi wa Moriah Entertainment Group, Eric Mashukano, akaba ari na we urimo gufasha abavuye mu gihugu cya Kenya mu rwego rwo gutegura imigendekere y’iki gikorwa, yatangaje ko Groove Awards Rwanda 2013 atari amarushanwa ahubwo ari uburyo bwo guhemba umuhanzi witwaye neza.

Eric Mashukano akomeza avuga ko uzumva wese ashaka gukurwa ku rutonde nta mpamvu izatuma abibuzwa, ariko nanone ibyo ntibizabuza imigendekere myiza yitangwa ry’ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2013.

Tubibutse ko gutora bikomeje Groove Awards Rwanda 2013 byaratangiye, aho ujya ku rubuga rwa Groove Awards Rwanda 2013 ugashyigikira umuhanzi wifuza ko yazagaragara nk’uwitwaye neza muri uyu mwaka. Ibyo bakaba bikorwa muri ubu buryo: Kuri SMS ni ukwandika ijambo groove ugasiga akanya ukandika code y’umuhanzi ukohereza kuri 1819. Kumenya codes z’abahatana ni ukwandika ijambo groove ukohereza kuri 1819. Imirongo yose y’itumanaho Airtel, Tigo na MTN irakoreshwa.

Patrick Kanyamibwa
Rwandastar.net

About The Author

Number of Entries : 657

Leave a Comment

© 2014 Rwandastar.net, Theme By KAM Isaac

Scroll to top