You Are Here: Home » Audio » AMATEKA YA BONNY BURANGA NA MUZIKA YE

AMATEKA YA BONNY BURANGA NA MUZIKA YE

Umuhanzi BURANGA Boniface uzwi nka BONNY BURANGA, Yavutse tariki 12 z’ ukwagatandatu ’mu 1989 mu ntara y’uburengerazuba,  mu karere ka Nyamasheke akaba azwi cyane cyane mu ndirimbo nka “Haguruka Rwanda “yari irimo abahanzi bagera kuri 19 bo muri aka karere (Uganda,Rwanda) ndetse no muri Haiti. Dore ibyo yatangarije Rwandastar.net ubwo twamusangaga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda, dore Ko ari naho yiga mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho.

Rwandastar: igitekerezo cyo guhanga cyakujemo gute kandi ryari?

BONNY: igitekerezo cyanjemo Ahagana muri 2002 nigaga muri secondaire

Rwandastar: Intego y’ubuhanzi bwawe ni iyihe?

BONNY: ubuhanzi bwanjye bushingiye ku gutanga ubutumwa bwubaka umuryango nyarwanda n’isi muri rusange kandi nka wukora nk’akazi.

Rwandastar: tukuzi munjyana ya RNB&POP, ni nde wayigukundishije kandi kuberiki?

BONNY: injyana ya RNB&POP nayikundishijwe n’abahanzi ba banyameika aribo R.KELLY&USHER.impamvu ni uko ariyo nkunda kandi akaba ariyo ijyanye n’ijwi ryanjye.

Rwandastar: indirimbo umaze gukora muri studio ni zingahe?

BONNY:ni indirimbo zigera kuri eshanu’ariko hari nizindi nagiye mfatanya nabandi bahanzi.

Rwandastar: Nta album wari washyira ahagaragara, urabiteganya ryari?

BONNY:oya nta album nari nashyira ku mugaragaro ariko ndabiteganya umwaka utaha.

Rwandastar: Ni iyihe ndirimbo ukunda cyane kurusha izindi, kandi kuberiki?

BONNY: zose ndazikunda ariko indirimbo bita bimbwire niyo nkunda cyane bitewe n’uburyo ikoze n’uburyo nayiririmbyemo dore ko yanakorewe muri unlimited hamwe na dj fro

Rwandastar: Ni ibihe bihembo (awards) watwaye?

BONNY: natwaye igihembo cy’umuhanzi witwaye neza kuri stage muri 2010 muri kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Rwandastar: umuziki nyarwanda muri iki gihe urawubona gute?

BONNY:( ni danger…) uri gutera imbere mu buryo bwihuse ariko haracyari ibibazo byinshi ku bahanzi kubera kubura abaterankunga,no kubura ubushobozi bwo kujya muri studio.

Rwandastar: ikintu kigushimisha mu buzima ni ikihe?

BONNY: ikintu kinshimisha cyane ni ukuntu umuziki wanjye ugenda utera imbere n’uburyo

abantu bagenda barushaho kuwukunda

Rwandastar:  icyo wanga mu buzima bwa buri munsi?

BONNY: nanga umuntu ubeshya ndavuga umuntu ugushyira ku icyizere.

Rwandastar: Ni iki cyaba cyarakubabaje mu buzima bwawe?

BONNY: genoside yo mu Rwanda yarambabaje cyane mu buzima bwanjye bwose.

Rwandastar: iyo wambaye ukabona uraberewe ni iyihe style uba wambaye?

BONNY: (aseka cyane) iyo nambaye neza mba nambaye t-shirt,gins(ikoboyi)n’inkweto izamuye cyane cyane air force na all star.

Rwandastar: iyo wariye ukumva uriye neza ni irihe funguro uba wariye?

BONNY: nariye neza cyane mba nariye umuceri,imboga za Kinyarwandan’ibishyimbo ndetse n’ibijumba hamwe n’inyama nkarenzaho imbuto,naho icyo kunywa ni amata.

Rwandastar: Bonny ugize gutya ugahura na Rurema ni iki wayisaba ngo igukorere?

BONNY: impuye n’Imana nayisaba kureshyeshya abantu bose mu mibereho y’ubuzima.

Rwandastar: Ni iye nama wagira abahanzi nyarwanda muri rusange?

BONNY: ikintu nasaba abahanzi bagenzi banjye ni uko nta kintu kitavuna  bagomba gukorasha imbaraaga kandi bakarushaho kunononsora inganzo yabo nk’umwuga aho kuba iyo kwinezeza.

Rwandastar: Ni iki wasaba abasomyi ba Rwandastar n’abakunzi bawe muri rusange?

BONNY: icyo nabasaba abakunzi banjye ni uko bakomeza  kunshyigikira kuko ibyo nakoze ari agatonyanga mu inyanja,ko hari ibindi byinshi ndi kubategurira.

Rwandastar: Bonny urakoze cyane ku kiganiro waduhaye kandi tukwifurije ishya n’ihirwe mu

Ubahanzi bwawe.

BONNY: namwe murakoze cyane, turabashimiye kubwo guteza imbere show biz nyarwanda.

Sitio NDOLI

 

About The Author

Number of Entries : 510

Leave a Comment

© 2014 Rwandastar.net, Theme By KAM Isaac

Scroll to top