You Are Here: Home » Audio » Alpha Rwirangira ngo Inzozi ze azazikabiriza mu rwa gasabo

Alpha Rwirangira ngo Inzozi ze azazikabiriza mu rwa gasabo

Alpha Rwirangira umuhanzi w’Umunyarwanmda ubu uri muri Leta Zune Ubumwe z’Amerika aho arimo gukurikiranira amasomo ye ya muzika, aratangaza ko uko byagenda kose agomba gutura mu Rwanda.

Umuhanzi Alpha rwirangia Ubu wiga muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika

Umuhanzi Alpha rwirangia Ubu wiga muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika

Uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba bitewe n’uko amaze kwigaragaza cyane kuko niwe muhanzi wa mbere wegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame inshuro zigera kuri ebyiri.

Mu nzozi yumva afite ni uko agomba kuba mu Rwanda haba mu bihe byiza no mu bihe bibi kuko asanga ariho hantu hafite amahoro cyane kandi yishimira ugereranyije n’ibindi bihugu.

Mu kiganiro na UMUSEKE, Alpha Rwirangira yagize ati “Uko byagenda kose ngomba kuzaba mu Rwanda, sintekereza kuba naba mu mahanga.

Yongeyeho ati:”Ubundi umuntu ashobora kuva mu gihugu cye ari uko wenda adafite amahoro cyangwa se akazi ukora katagenda! ubu se ni iki naburiye mu Rwanda cyatuma ntahaba koko? …Inzozi zanjye zose numva mfite kuzageraho mu buzima zigomba kuzabera impamo mu rwambyaye”.

Mu minsi ishize nibwo Alpha yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘She doesn’t Know’, ubu anarimo kuyitunganyiriza amashusho.

Mu mpera z’uyu mwaka mu kwezi k’Ukuboza nibwo Alpha Rwirangira ateganya kuzaza mu Rwanda aho afite igitaramo ateganya kuzakora.

About The Author

Number of Entries : 605

Leave a Comment

© 2014 Rwandastar.net, Theme By KAM Isaac

Scroll to top