You Are Here: Home » Audio » Alpha Rwirangira azitabira igitaramo cya Rwanda cultural Festival i Washington

Alpha Rwirangira azitabira igitaramo cya Rwanda cultural Festival i Washington

Alpha Rwirangira agiye kugaragara kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24/08/2013 ataramira abanyarwanda batuye mu mujyi wa Washington DC.

977483_603382979685547_617261151_o

Alpha Rwirangira agiye kugaragara kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24/08/2013 ataramira abanyarwanda batuye mu mujyi wa Washington DC.

Ni mu gitaramo cyiswe Rwanda Cultural festival cyateguwe n’umuryango nyarwanda( Diaspora) ubu muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho uyu muhanzi azaba afatanije n’amatorero y’imbyino gakondo za Kinyarwanda harimo iyitwa Ishema n’isheja ndetse n’Amariza n’Amasonga.

Alpha Rwirangira n’aya matorero bazaba bafatanije gutaramira abanyarwanda bazafata umwanya uhagije bibutsa abanyarwanda baherereye mu mujyi no mu nkengero zawo umuco wa Kinyarwanda binyuze mu ndirimbo no mu mbyino bazaba bateguye.

Ku ruhande rwa Alpha Rwirangira nkuko twabitangarijwe na bamwe mu bagize ikipe ishinzwe kumenyekanisha ibikorwa bye hano mu Rwanda ngo uyu muhanzi yiteguye kuzashimisha abanyarwanda n’abandi bose bazitabira iki gitaramo.

13770791801

Nsanzabera Jean Paul
Rwandastar.net

Nsanzabera Jean Paul

About The Author

Number of Entries : 660

Leave a Comment

© 2014 Rwandastar.net, Theme By KAM Isaac

Scroll to top