You Are Here: Home » Audio » Abakorera Yesu Choir yamuritse alubumu yayo ya mbere y’amashusho

Abakorera Yesu Choir yamuritse alubumu yayo ya mbere y’amashusho

Kuri iki cyumweru tariki ya 27/08/2012 kuva saa cyenda z’umugoroba muri Salle ya Hotel Umubano Kacyiru nibwo Abakorera Yesu Choir yamuritse ku mugaragaro alubumu y’amashusho bise « Ijuru rirataba »

Iki gitaramo cyari kitabiriwe cyane cyagaragarayemo andi makorale abiri asanzwe azwi kandi akomeye mu itorero ry’ADEPR ariyo Korali Baraka y’i Nyarugenge hamwe na Korali Isezerano rayi yaturutse Musanze (Ruhengeri) mu majyaruguru y’u Rwanda.

Alubumu « Ijuru riratabara » iriho indirimbo cumi n’ebyiri (12) murizo harimo « Nyemerera », « Imana nyamana », « Ntabwo ibeshya », « Amaraso ya Yesu » n’izindi. Izi ndirimbo zose zikaba ziri mu kinyarwanda kandi zikaba zirimunjyana zitandukanye, amashsusho yazo akaba yarafatiwe mu mugi wa Kigali andi afatirwa mu majyaruguru y’u Rwanda. Nkuko twabitangarijwe n’umwe mu bayobozi b’iyi Korali, Ndayambaje Amos ugukora iyi DVD byatwaye amafaranga ari hafi Miliyoni 8 z’amanyarwanda harimo n’imitegurire yo kuyimurika.

Muri iki gikorwa cyo gushyira ahagaragara iyi alubumu y’amashusho « Ijuru riratabara », abantu bakaba bari bacyitabiriye ari benshi, kandi hakaba habaye umwanya wo gushyikira Korali Abakorera Yesu aho haguzwe ama DVD menshi byose hamwe ku mafaranga ari hejuru ya miliyoni imwe n’igice y’amanyarwanda.

Iki gitaramo cyikaba kandi cyaranzwe no kwambara neza ku ma Korali yose yari yacyitabiriye ndetse no kuririmba mu buryo bw’umwimerere. Mu minsi iri imbere gahunda Kolari Abakorera Yesu ifite nkuko Amos yabidutangarije hakaba harimo gukomeza gukora ibitaramo ahantu hatandukanye ndetse no gutegura indi alubumu.

Nsanzabera Jean Paul/Patrick Kanyamibwa

About The Author

Number of Entries : 510

Leave a Comment

© 2014 Rwandastar.net, Theme By KAM Isaac

Scroll to top